Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Bahame Hassan, Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, giherereye mu Karere ka Bugesera, akekwaho gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kuri bamwe mu baba baje kugororerwa muri iki kigo.
Ubutumwa bwa RIB ku rubuga X, ku wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza 2025, buvuga ko uyu akekwaho gukora icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu bwite no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kuri bamwe mu baba baje kugororerwa muri iki kigo.
RIB yanditse iti “Iperereza kuri ibi byaha rirakomeje mu gihe ukekwaho afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera hanatuganywa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”
RIB yihanangirije abantu bose bishora mu byaha bya ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kubireka kuko bihanwa n’amategeko.
Yavuze ko kandi ikomeza kandi gushimira abantu batemera guhishira ibyaha nk’ibi by’ubugome, ibasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe.
Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa riteganya ko uhamijwe icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu bwite, ahanishwa igifungo kuva myaka irindwi ariko kitarenze 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 5 Frw ariko atarenze miliyoni 10 Frw.
Icyaha cyo gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyo gihanishwa igifungo kuva ku myaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.
