
Amashusho akomeje kuvugisha benshi no kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru, yerekana Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, akubitwa urushyi n’umugore we Brigitte.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 25 Gicurasi 2025, ubwo Macron na Brigitte bamanukaga mu ndege bageze i Hanoi muri Vietnam, aho bagiye mu ruzinduko rw’icyumweru mu bihugu byo mu Burasirazuba bwa Asia.
Aya mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye Brigitte asunika cyane n’ibiganza bye byombi mu maso ya Macron, asa nk’umukubise, mbere y’uko bafata inzira bamanuka indege.
Byatumye aya mashusho ahita akwirakwira hirya no hino bivugwa ko Macron yakubiswe n’umugore we. Bimwe mu binyamakuru byavuze ko aba bombi barimo gutongana.
Icyakoze ibiro bya Perezida i Paris byabanje kubihakana. Nyuma, ibitangazamakuru by’i Burayi byemeje ko ayo mashusho ari ukuri.
Inkuru y’uko Perezida Macron yakubiswe n’umugore we yatewe ibyatsi, ahubwo bitangazwa ko ibyabaye byari imikino barimo bikinira.
Abari hafi y’umuryango wa Perezida Macron bavuze ko bari barimo “gukina no gusabana”, bahakana amakuru avuga ko barimo gutongana.
Bongeyeho bati “Byari ibihe byo gusabana hagati yabo. Ntabwo ari ibintu bikomeye ku buryo byaha ababeshya urwaho rwo gukomeza kubyaza umusaruro ibihuha”.
Ubusanzwe Macron n’umugore we bakunze kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru kubera itandukaniro riri hagati y’imyaka yabo aho Brigitte amurusha imyaka 24, ndetse akaba yarahoze ari umwarimu we.
REBA AYO MASHUSHO
Niba President w’Igihugu nk’ubu Fransa, umugore we amunyuzamo inshyi muri Public, ni gute uhakana ko Me10 batamudihiraga mu gikoni ?? 😂 pic.twitter.com/0wjBprNM9m
— BAKAME 🇷🇼 (@Incakura__) May 26, 2025