
Kimwe mu bikomeje guherekeza Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali, ni amafoto atandukanye yo muri iri rushanwa.
Imwe mu yarikoroje ni iyafashwe na B&B Fm Kigali, umukinnyi umwe afite telefoni mu ntoki ahagaze aganira n’umukozi wa Croix Rouge y’u Rwanda.
Benshi mu bayibonye bakomeje kuyigarukaho cyane bagaragaza ko uyu mukinnyi yasabaga nimero uyu mukobwa ngo bazakomeze kumenyana byisumbuyeho.
Bamwe mu bagarutse kuri iyi foto barimo Cyubahiro Robert Mackenna wagize ati “Ndabifuriza ibyiza. Amahirwe aza rimwe naza ujye uyafata.”
Umunyamakuru wa B&B, Imfurayacu Jean Luc we yagize ati “Ubu aka nimero ntagacyuye turi aho? Shampiyona y’Isi ni ibirori. Igare ryafashe umurwa.”
Icyakora, Croix Rouge y’u Rwanda yanditse ku rubuga rwa X ivuga ko ibyavuzwe n’abantu atari ukuri ahubwo uyu mukozi wayo yamufashaga uyu mukinnyi ibijyanye na interineti.
Ati “Ibikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bahereye kuri iyi foto ntibifite aho bihuriye n’ukuri. Umukorerabushake wa Croix Rouge Rwanda wafotowe asobanura ko umukinnyi yagize ikibazo cy’igare rye abura uko avugana na bagenzi be. Hariya yasabaga ubufasha bwa interineti.”