
Ku munsi wejo kuwa mbere tariki 14 Mata 2025, nibwo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hano mu Rwanda cyane cyane kuri X hacicikanye amakuru y’urupapuro(Form) y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro aho rugaragaza uko bamwe mu bakora mu serivise zitandukanye mu bukwe bagomba gutangiraho imisoro.
Ni urupapuro ruzajya rwuzuzwa n’ugiye gukora ubukwe cyangwa se rukuzuzwa naho ubukwe burabera aho rugaragaza aho ubwo bukwe burabera ndetse na nimero asoreraho izwi nka TIN Number, urakora ibijyanye n’amajwi (Sonorization), ibyo kurya no kunywa, Urategura (Decoration) Itorero ryo kubyina ndetse n’amazina ya ba nyir’ubukwe.
Ni amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye aho benshi bakomeje kwibaza ku kiguzi cy’ibiciro by’abakora ubukwe ndetse naho babukorera aho benshi banamaze kugaragaza ko amafaranga bari baratanze bamaze kumenyeshwa ko bagomba kongeraho 30% yo gusora byatumye n’ibiciro byabyo byiyongera.
Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro cyatangaje ko “Dushingiye ku makuru ari guhanahanwa ku mbuga nkoranyambaga, turamenyesha abantu bose ko amakuru agendanye n’abatanga serivisi zishyurwa mu birori asanzwe asabwa mu rwego rwo gukurikirana ko abakora imirimo ibyara inyungu muri icyo cyiciro cy’ubucuruzi banditswe kandi bubahiriza amategeko y’imisoro.”
Iki kigo cyatangaje ibi nyuma yuko umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald abajije impamvu abasaza basaba n’abavuga amazina y’inka batashizwe kuri urwo rupapuro kandi nabo basigaye bakorera amafaranga.
Uru rupapuro ruzajya ruba rufitwe n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro aho bazajya bagera ahabera ubukwe hose bakuzuza urwo rupapuro ndetse bakanatanga imisoro.
Abasaza basaba/basabwa ni abakuru b’imiryango, ntabwo ari abacuruzi. Ntibashobora rero kwitiranywa n’abatanga serivisi zishyurwa mu bukwe (decoration, sound system, catering, itorero). Ntabwo byakumvikana ko abacuruzi bose mu Rwanda no ku isi bakwishyura imisoro ku nyungu…
— Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) April 14, 2025
