
Umunyamakuru wa Kigali Today, Umukazana Germaine yambitswe impeta n’umukunzi we bitegura kubana akaramata, Ruzindana Janvier basanzwe bakorana.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 15 Nyakanga 2025, nyuma yo kumurika igitabo cy’amasomo yitegura kurangiza muri Kaminuza ya East African University Rwanda.
Umukazana yatangaje ko yatunguwe kuko atari yiteze ko ari bwambikwe impeta.
Ati “[…] Yari abizi ko ndibumurike igitabo (defense). Nari mvuye mu kiganiro ku kazi, njya ku ishuri ariko ndamumenyesha ngo noneho ‘defense’ irabaye, ntwara inshuti ebyiri kuko nari nzi ko ataboneka.
Mvuye muri ‘defense’ na za nshuti zamperekeje ngo dusangire agafanta, mba ndamubonye, njya kumusuhuza maze kumusuhuza nkiri mu byishimo ko mubonye, kandi ntabitekerezaga mpindukiye mbona ari kunsaba ko twabana (proposal). Naratunguwe cyane, ntabwo nari mbizi kandi ntabwo nari kubitekereza.”
Amakuru avuga ko urukundo rw’aba bombi rumaze igihe kinini, ndetse bitegura gukora ubukwe mu gihe cya vuba.
Umukazana Germaine arazwi cyane mu biganiro n’amakuru kuri Kigali Today. Azwi kandi nk’umushyushyarugamba (MC) mu birori no mu bitaramo bitandukanye.
Azwi kandi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye aho agaragara ari kubyina zimwe mu ndirimbo ziba ziri gutambuka kuri KT Radio asanzwe akorera.
Ruzindana Janvier bitegura kubana na we amaze igihe mu mwuga w’itangazamakuru, kuko yakoze ahantu hatandukanye harimo Radiyo Huguka, na Kigali Today akorera ubu.