
Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC) banenze bikomeye Ibitaro bya Muhima byo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bisaba abarwayi kwishyura imiti bakira batayikoresheje ntibasubizwe amafaranga yabo.
Babigarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Nyakanga 2025, ubwo ubuyobozi bw’ibyo bitaro bwitabaga PAC ngo bisobanure kuri amwe mu makosa y’imicungire mibi y’umutungo wa Leta yabigarayemo.
Ni amakosa agaragara muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta y’Umwaka wa 2024/2025.
Hakomojwe ku bibazo by’abarwayi bagana ibyo bitaro byagaragaye ko bishyuzwa imiti y’umurengera, bagakira iyo miti bandikiwe batayikoresheje.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Muhima Dr. Steven Mugisha, yasobanuye ati: “Iki kibazo cyajyaga kiba ku barwayi bari mu bitaro, hari abamara ukwezi, wenda nk’abana bavuka batagejeje igihe. Umuganga akandika imiti iterwa, umurwayi akagenda akira, bikaba ngombwa ko akurwa ku miti iterwa, agashyira ku binini.”
Yavuze ko hari igihe umurwayi yasezerarwa, mu bitaro amaze gukira, iyo miti yaguze atarayimara.
Yavuze ko hari n’ubwo umubyeyi ugiye kubyara abaganga babona akeneye kubagwa ariko mu gihe cyo kubyara nyirizina, abyaye neza nyamara yandikiwe imiti myinshi ijyanye no kubagwa.
Dr. Mugisha yashimangiye ko icyo gihe iyo miti yasigaraga mu bitaro igahabwa abarwayi batishoboye nta kiguzi.
Ati: “Hari uburyo tuyibika tukayiha abarwayi ku giciro cya zero. Twashyizeho amabwiriza ko buri murwayi uri mu bitaro azajya asabirwa imiti y’umunsi umwe, bigabanya cya kibazo cy’imiti isaguka.”
Ni ibisobanura bitanyuze Abadepite Hon. Karinijabo Barthelemy, yagize ati: “Niba iyo miti itarigeze ijya hanze y’ibitaro, umuntu akishyura imiti y’ibihumbi magana, mwe mukayisubiza mu yo muha abarwayi. Kuki mudashobora gusubiza amafaranga uwo muntu wishyuye.”
Perezida wa PAC, Hon Muhakwa Valens yagaragaje ko iki kibazo cy’abaturage bishyuzwa imiti cyangwa izindi serivisi zo kwa muganga ntibazikoreshe zose, ntibasubizwe amafaranga kigaragara mu bitora byinshi mu gihugu.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima Zachee Iyakaremye, yumvikanishije ko icyo kibazo MINISANTE igiye kukigenzura kugira ngo gihabwe umurongo, yanenze uburyo Ibitaro bya Muhima, bikoresha bwo kongera gutanga imiti, yari yarahawe umurwayi ntayikoreshe, akemanga ubuziranenge bwayo
Yagize ati: “Kidukanguye n’ahandi, ntabwo bikwiye ko umurwayi yishyuzwa imiti myinshi, kandi birateza ikibazo cy’ubuziranenge bwayo. Niba umurwayi ha handi ku gitanda abika imiti muri twa tubati, azayikoresha mu cyumweru cyose, umuntu ashobora, kugira ikibazo cy’iyo miti niba yarakorewe kubikwa ahantu nk’aho.”
Yavuze ko uburyo bwiza bwo kuvura neza umurwayi akwiye kwandikirwa imiti agiye guterwa uwo munsi.
Ati: “Biramutse byabayeho niyo byaba ari umunsi umwe, tuvuge umubyeyi ugiye kubyara bamujyanye aho babagira, noneho bigahinduka akabyara atabazwe, hari imiti yari yamaze kwishyura [ubundi abarwayi bishyura mbere] icyo gihe bifatwa nk’imiti yari ikiri mu bitaro itaragera mu biganza by’umurwayi, amafaranga akaza gukurwa muri fagitire rusange umurwayi ahabwa atashye.”
Iyakaremye yihanangirije abayobora ibitaro, ko badakwiye kongera guha abarwayi imiti bandikiwe ngo ari bo bayibikira ahubwo ko bajya bahabwa iyo bakoresha umunsi umwe gusa