
Impanuka y’ikamyo ya rukururana yabereye mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Kamegeri mu rukerera rwo kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2021, mu muhanda wari umaze iminsi warangirijwe n’imvura nyinshi yaguye muri aka karere.
Ni imodoka yavaga mu karere ka Huye igeze mu karere ka Nyamagabe ikora impanuka ihitana ubuzima bw’abantu babiri bari bayirimo harimo n’umushoferi wari uyitwaye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Gasaka, Sebintu Jean de Dieu, yabwiye IGIHE ko amakuru y’ibanze bamaze kumeya ari uko iyo mpanuka yabaye hagati ya saa munani na saa cyenda z’ijoro ryakeye.
Yakomeje avuga ko bigaragara ko iyo kamyo yashatse kubisikana n’indi modoka, bituma igwa munsi y’umuhanda.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yabwiye IGIHE ko iyo mpanuka yahitanye abantu babiri bari bayirimo.
Ati “Yahitanye abantu babiri barimo umushoferi wari uyitwaye n’undi bari kumwe.”
Yavuze ko kuri ubu Polisi iri mu gikorwa cyo gukura iyo kamyo aho yaguye no kuvanamo abantu yahitanye.

