
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwamaze gutangaza ku mugaragaro impuzankano abagenzacyaha bazajya bambara mu kazi kabo ka buri munsi.
Ni mu gihe benshi bari batangiye kuvuga ko babangamirwa n’abantu bavuga ko ari abakozi b’uru rwego nyamara nta myenda bambaye ibaranga ibintu bavugaga ko hari abashobora kwiyitirira uru rwego kandi atari abakozi barwo.
Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rushize imyenda izajya yambarwa n’abagenzacyaha ku mugaragaro gusa bavuga ko umukozi utayambaye azajya yerekana ikarita y’akazi. Bivuze ko hari igihe umukozi ashobora kugenda atambaye iyo myenda bitewe n’akazi arimo.
RIB iti: “RIB iramenyesha abaturarwanda ko bagiye gutangira kubona abagenzacyaha bambaye impuzankano nkuko zigaragara muri iyi video, icyakora abazaba bari mu kazi batayambaye bazajya berekana ikarita y’akazi.
Muri iyi myambaro hari imyambaro yo mu biro ndetse n’imyambaro yo hanze y’ibiro aho igizwe n’umupira w’ubururu ndetse na jire y’umukara iriho izina ry’umugenzacyaha byose biriho ikirango cya RIB nimero imuranga, ipantaro isa n’ivu ndetse n’inkweto y’umukara.
Hari kandi n’impuzankano yagenewe ibirori y’ikoti ry’umukara ijipo cyangwa ipantalo by’umukara na karuvate iriho ikirango cya RIB.
Reba amashusho y’iyo mpuzankano ya RIB: