SK FM, Radiyo yashinzwe na Samu Karenzi ikomeje urugendo rwo gushaka abanyamakuru bashya aho yahereye kuri Mahoro Nasri wa B&B Kigali FM biragorana none kuri ubu iri gushaka Mugenzi Faustin [Faustinho] na Uwizeyimana Sylvestre [Wasiri].
Mu gihe habura iminsi micye ngo hatangire gukinwa imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026 abanyamakuru bakomeje guhindura za radiyo bakoreraga. Ejo, Radio&TV 10 yatangaje ko bakiriye Allan Ruberwa na Keza Cedro bakoreraga SK FM.
Nyiri SK FM bakoreraga, Sam Karenzi yatangaje ko iki gitangazamakuru cyatandukanye n’aba banyamakuru kubera umusaruro muke.
Muri aya magambo atarakiriwe neza na benshi yagize ati: “Tumaze umwaka dukora, nyuma y’umwaka rero buri mukozi wese wo kuri SK FM yari abizi neza ko hazabaho igihe cyo gusuzuma ibyo yakoze.”
“Iyo rero umwaka ushize, tukabona mu by’ukuri ibyo dutanga ntabwo bigaruka, dutekereza andi mahitamo. Ibyo dutanga bigomba kugaruka, iyo bitagaruka tugomba gutekereza andi mahitamo. Njye n’abo dufatanyije kuyobora SK FM, nta kindi kibazo kirimo, ni ubucuruzi, tureba ibiteza imbere ikigo” .
Sam Karenzi yavuze ko kuri SK FM bagomba kuzana abanyamakuru b’amazina manini bo kubasimbura. Nk’uko amakuru abivuga ku ikubitiro iyi radiyo yaganiriye na Mahoro Nasri usanzwe akorera B&B Kigali FM mu kiganiro cya nimugoroba kigaruka ku makuru ya Siporo y’i Burayi kizwi nka B&B Sports Bar.
Amakuru avuga ko uyu munyamakuru yabaciye amafaranga menshi nubwo bigishoboka ko ashobora kuyahabwa ubundi akerekezayo.
SK FM kandi irimo iraganira na Mugenzi Faustin uzwi nka Faustinho usanzwe akorera Isibo Radio& TV ndetse na Uwizeyimana Sylvestre uzwi nka Wasiri usanzwe ari umunyamakuru wa Rayon Sports. Aba banyamakuru bose icyo bahuriyeho ni ubuhanga mu kogeza imipira no gusesengura.
Iyo amarushanwa akomeye nk’igikombe cy’Isi yegereje usanga ibitangazamakuru byiganjemo za Radiyo bishaka abanyamakuru bashya bazabifasha kuyageza ku bakunzi babyo.
