Umukinnyi wa filime, Uwabeza Leocadie wamamaye muri filime nka Esther cyangwa Nyiragitariro, yagaragaje amarangamutima adasanzwe mbere yo kwerekeza mu gihugu cy’u Bufaransa mu iserukiramuco rya ‘Festival de Cannes.’
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi ni bwo Esther muri Seburikoko ndetse na Nyiragitariro muri Papa Sava yafashe indege imwerekeza mu gihugu cy’u Bufaransa.
Mu kiganiro na Isimbi, Nyiragitariro yavuze ko kuba agiye guhura n’ibyamamare bikubutse mu nganda za sinema zikomeye ku Isi atari ugushobora kwe ahubwo ko biri mu igeno ry’Imana ku buzima bwe.
Ati “Ndishimye, ndashima Imana kuko nta mbaraga z’umwana w’umuntu zabishobora, nanjye byarantunguye nubwo ntakwipfobya kuko ndi umukinnyi w’umuhanga ariko hamwe n’ibyo Imana niyo yakoze ubi.”
Esther agiye muri iri serukiramuco abikesha gukina muri Filime yiswe “Bene mana’ yabaye iya mbere yayobowe n’Umunyarwanda yatoranyijwe ndetse ikanerekanwa muri iri serukiramuco rikomeye ribera mu Bufaransa rigiye kuba ku nshuro ya 79.
Festival de Cannes ni rimwe mu maserukiramuco ya sinema akomeye kandi azwi cyane ku Isi.
Buri mwaka, habaho ibirori byihariye byerekanirwamo filime nshya zitandukanye zaturutse mu bihugu byose.
Ibi birori bibera mu mujyi wa Cannes mu Bufaransa, bigahuza abakinnyi ba filime, abayobozi bazo (directors) n’abandi bose bakora muri uyu mwuga.
Iri serukiramuco ryatangijwe mu 1946, rikaba rimaze kuba ikimenyabose kubera ibihembo bikomeye birimo igihabwa Ikipe iba yarakoze filime nziza kurusha izindi ihabwa igihembo cyitwa Palme d’Or , ari na cyo gihembo cyubahitse cyane muri sinema ku Isi.
Iserukiramuco ‘Festival de Cannes’ ry’uyu mwaka riri kuba kuva tariki ya 12 kugeza ku wa 23 Gicurasi 2026.
