Hashize igihe Equity Bank Rwanda igaragaje ko hari ubujura bw’ikoranabuhanga bwayikorewe ndetse kuri ubu abantu batandatu bafite ubwenegihugu bwa Uganda, bari mu bakurikiranyweho kuba barayibye miliyari 4.9 Frw .
Kuri ubu Isi y’Ikoranabuhanga uko irushaho gutera imbere ni nako abakoresha amayeri no gushaka kwibisha iryo koranabuhanga na bo biyongera.
Ubusanzwe amabanki asanzwe agira uburinzi bukomeye kugira ngo ahangane n’ubujura bw’ikoranabuhanga, cyane cyane ubwambukiranya imipaka .
Usibye n’ibyo, amabanki agira ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rifasha kuvumbura ibitero byose bikoreshwa ikoranabuhanga.
Byagenze gute ngo yisange yacucuwe ?
Equity Bank Rwanda iheruka gutangaza ko yakorewe ubujura bwa Miliyari Frw 85 bukoresheje ihererekanya ry’amafaranga kuri mobile money.
Nyuma y’ayo makuru, iperereza ryaratangiye ndetse kugeza ubu ntiharavugwa nyir’izina umubare w’abamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho ubwo bujura.
Abagande bisanze bate muri uyu mugambi ?
Amakuru avuga ko ku wa 15 Werurwe 2026, ari bwo byamenyekanye ko aba Bagande batandatu batawe muri yombi bakurikiranyweho kwiba mu buryo bw’ikoranabuhanga aya mafaranga angana na miliyari 4.9Frw ndetse ku munsi w’ejo tariki ya 23 Werurwe 2026 ari bwo byari biteganyijwe ko batangira kuburanishwa n’inkiko zo muri Uganda.
Inyandiko z’ibirego zatanzwe na Polisi ya Uganda, abashinjwa baregwa kuba barakoresheje ikoranabuhanga mu kwinjira mu buryo bw’imikorere bwa Equity Bank Rwanda, bakiba asaga miliyari 4.9 z’amafaranga y’u Rwanda (agera kuri miliyoni 3.4 z’Amadolari ya Amerika).
Iki kirego cyanditswe muri Polisi ya Kampala (CPS Kampala) kuri nimero CRB: 215/2026, kikaba gishingiye ku cyaha cy’ubujura bw’ikoranabuhanga , bunyuranije n’ingingo ya 18 (1) & (2) y’itegeko rigenga ikoreshwa nabi rya mudasobwa (Computer Misuse Act).
Abakekwa muri ubwo bujura ni Mugisha Solomon (Nelson) ,Enock Mpanga Kazigeme, Katerega Benedicto , Kiyimba Faruk, Oketcho Gerard na Katamba Isma.
Inyandiko za Polisi zerekana ko aba hamwe n’abandi bagishakishwa, bakoze iki cyaha hagati ya tariki 14 na 18 Gashyantare 2026.
Inyandiko y’ibirego ivuga ko binjiye mu buryo bw’imikorere bwa banki i Kigali, ibi bikaba byerekana ko atari ubujura busanzwe bwo kuri konti, ahubwo ari ukwinjira muri sisitemu hagati .
Ntibyahungabanyije konti z’abakiriya…
Mu itangazo rya Equity Bank Rwanda ryo ku wa 15 Werurwe 2026, rivuga ko sisiteme zo kugenzura zabonye ibikorwa by’ihererakanya ry’amafaranga bidasanzwe , hahita hatangizwa ingamba z’umutekano,hakurikijwe uburyo bw’imikorere n’imicungire.
Iyi banki ivuga ko yakoranye n’inzego zibishinzwe , ihita ihagarika icyo kibazo.
Equity Bank Rwanda ivuga ko igice kinini cy’amafaranga yari yiyohererejwe yabashije kugaruzwa mu gihe kitarenze amasaha 24.
Yongeraho ko ibyabaye bitagize ingaruka ku bakiriya bayo.
Iti “Turifuza guhumuriza abakiriya bacu n’abafatanyabikorwa ko amafaranga y’abakiriya n’amakonti yabo bikomeje kurindwa neza, kandi ibikorwa bya banki bikomeje nk’ibisanzwe. Nta mafaranga y’abakiriya yigeze abura.”
Itegeko ryo muri Uganda riteganya igihano cy’imyaka 10 ku muntu wakoze icyaha cyo kwiba hifashishishwe mudasobwa mu bindi bihugu ‘Cyber Terrorism’
Itegeko kandi rivuga ko umuntu wese uhamijwe n’icyaha cy’ikoranabuhanga abujijwe gukora mu rwego rwa Leta cyangwa inzego z’imari (Amabanki) mu gihe cy’imyaka icumi.
