Umuhungu wigaga mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubunenyingiro, RP Tumba College mu Karere ka Rulindo n’inkumi bivugwa ko yari yamusuye, bombi basanzwe bapfuye.
Uyu musore yasanzwe mu nzu yari acumbitsemo amanitse mu nzitiramibu, naho uwo mukobwa wari waje kumusura yari aryamye hasi na we yapfuye.
Ibyo byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Werurwe, 2026 aho uwo umuhungu yari acumbitse hafi y’iryo shuri.
Uwo muhungu yigaga mu mwaka wa mbere ibijyanye na ‘Information Technology’ muri RP Tumba College, mukobwa wari wamusuye amakuru avuga ko yigaga mu mashuri yisumbuye.
Umwe mu batanze amakuru avuga ko uwo muhungu uri mu kigero cy’imyaka 20 yasanzwe yapfuye yari umunyeshuri wiga muri RP Tumba College, gusa ko amakuru menshi agishakishwa.
Ati “Ni umuhungu n’umukobwa basanzwe muri ‘ghetto’ umuhungu yabagamo inyuma y’ikigo bapfuye. Abahageze basanze bari bifungiranyemo imbere hariho n’ingufuri. Uwo muhungu yari umunyeshuri “wa kaminuza” ariko umukobwa ntituramenya neza niba yigaga.”
Yongeyeho ko basanze umuhungu amanitse mu nzitiramibu bisa n’aho yiyahuye, na ho umukobwa we aryamye hasi ariko na we yapfuye.
Ati “Iyo ‘ghetto’ yari iy’umuhungu basanze amanitse mu nzitiramibu hejuru, ariko umukobwa we ari hasi ariko na we yapfuye.”
Inzego zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi zageze aho ibyo byabereye ngo zikurikirane iki kibazo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi yabwiye Umuseke dukesha iyi nkurur ko aya makuru ari impamo.
Ati “Ayo makuru natwe twayamenye, inzego zibishinzwe zagiyeyo zisanga byabaye, ubwo inzego zishinzwe iperereza zirimo kubikoraho imirambo yajyanywe mu Bitaro bya Nemba.”
Nta yandi makuru arambuye yabonetse kuri uyu mukobwa uvugwa wari wasuye umuhungu, cyakora amakuru avuga ko bari bafitanye isano yo gukundana “by’abasore n’inkumi”.
Abaturage ni bo batanze amakuru, abayobozi bamena inzu basanga abo bantu bombi bapfuye.
