Urwego rw’Iguhugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rugiye guhagurukira abiyita abavuzi b’indwara zidakira, abahanuzi n’ababamamaza ku mbuga zitandukanye.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry ku wa 10 Werurwe 2026, mu kiganiro n’abanyamakuru.
Yavuze ko abiyita abavuzi b’indwara zidakira, n’ababamamaza ari afatanyacyaha kandi ikibatiza umurindi ari uko bahabwa umwanya bagategwa amatwi.
Yagize ati “Ikibabaje ni uko mutakoherezayo abanyu cyangwa namwe ubwanyu ariko mugatinyuka mukabamamaza kubera ko babishyura. Reka mbaburire, tugiye gukurikirana abamamaza ibinyoma kuko na byo ni ubufatanyacyaha.”
Dr. Murangira yavuze ko mu bo RIB igiye guhagurukira harimo n’abiyita abahanuzi bifashisha imbugankoranyambaga zirimo TikTok, n’izindi bakababeshya ko bari kubahanurira ikirenze bakishyuza.
Ati “Niba musoma na Bibiliya, nta muntu waguhanuriye ngo anakwishyuze, nta kiguzi kiba mu buhanuzi ariko ikirenze ibyo ni uko abo mwita ngo ni abahanuzi babasaba kubishyura ngo babahanurire.”
Avuga ko hamwe n’inzego zitandukanye za leta, batazadohoka ku guhagurukira no gufatira ingamba abanyabyaha, kandi ibyo bizagerwaho binyuze mu bufatanye n’abaturage, batangira amakuru ku gihe ariko afite icyo ari bumare.
