Miss Muyango Claudine wabaye Nyampinga uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda mu 2019; yagaragaje ko yazinutswe abagabo.
Muyango ufitanye umwana umwe na Kimenyi, mu mwaka ushize wa 2025 ni bwo inkuru zivuga ko batandukanye zakwirakwiye ariko bombi bakomeza kubihakana, kugeza kuri uyu wa Kane tariki 22 Mutarama 2025, ubwo Muyango yeruraga akavuga ko ubu afite byose ariko akaba nta mahoro y’umutima afite.
Yagaragaje ko yazinutswe abagabo ku buryo ubu atifuza kongera gushaka kubera ibikomere yasigiwe n’urushako, agatarangwa mu buryo bukomeye.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Pasiteri Hakim cyabereye ku rubuga rwa TikTok, mu buryo bw’imbona nkubone.
Uyu mugore yabwiwe na Pasiteri Hakim kwakira umugabo mu izina rya Yesu undi abyamaganira kure. Pasiteri Hakim yagize ati “Ngaho akira umugabo mu izina rya Yesu, vuga ngo Amen.” Muyango yahise amusubiza agira ati“Oya! Ba uretse!”
Pasiteri Hakim yakomeje avuga ko ari kumwigisha, ariko Muyango amusubiza agaragaza ko yababajwe ku buryo bukomeye, ati “Reka nkubwire, Pastor urabizi ko ngukunda, ariko ibintu by’abagabo ube ubinkuye mu bwonko. Ndishakira amafaranga. Iby’abagabo narabibonye, narakunze, ndakunda, ariko aho byangejeje, nari mpfuye.”
Yakomeje ati “Ariko ni ukubona umuntu agenda. Ni ukuri nari mpfuye. Muyango w’umusazi, bakabona umugabo witonda, Muyango yarananiranye, Muyango yakoze ibi ariko sha, uwababwira, uwabereka agahinda, kandi noneho umugabo aje hano nta kibi yavuga.”
Pasiteri Hakim yamwihanganishije amubwira ko akiri muto, amwemeza ko namara gukira mu mutima azubakirwa n’Imana byanga bikunze, amusabira ko yabona amafaranga akarera umwana we neza. Muyango mu gusubiza ati “Ndishakira amafaranga.’’
Muyango yavuze ko nta kindi kintu abuze muri iki gihe uretse amahoro yo mu mutima.
Ati “Nta kintu na kimwe mbuze, […]. Ariko Imana yampaye gusa neza, impa guhagarara ku mwana wanjye, impa amafaranga ni ukuri, ndashima Imana.”
Pasiteri Hakim yahamagaye kuri telefoni umuhanzi Aline Gahongayire na we wanyuze mu bihe bikomeye ubwo yatandukanaga na Gahima Gabriel, akaba igitaramo mu myaka isaga ibiri kuva mu 2015.
Uyu mugore ubu wahisemo kuba ashyize iby’abagabo ku ruhande, yafashe umwanya agira inama Muyango, amubwira ko na we yigeze kunyura mu bihe bigoye cyane.
Ati “Nta mvura idahita! Ese ‘cherie’ mu myaka yanjye ingana n’iyawe nataranzwe gake? Njyewe nahaboneyemo n’urupfu rw’umwana ariko ndacyahagaze. Ni ukuri k’Uhoraho uzajya ubibona biguhindukire indirimbo cyangwa biguhindukire ibitabo uzandika. Izahabu iyo imaze kunyura mu muriro irahenda.”
Gahongayire yabwiye Muyango ko agiye kumubera umujyanama akamuba hafi mu bihe bitoroshye arimo, kuko na we yagiye agira abantu bamukomeje anyura mu bibazo, hanyuma yabyo aza gushikama.
