Umwana w’imyaka irindwi wo mu Karere ka Nyamasheke yishe murumuna we w’imyaka itatu atabigambiriye.
Byabereye mu Mudugudu wa Kabere, Akagari ka Shangi Umurenge wa Shangi ku wa 10 Mutarama 2026.
Saa saba n’iminota 35 ni bwo aba bana bombi bavanye isuka mu rugo bagiye gucukura ifuku.
Ubwo uyu mwana w’imyaka irindwi yarimo acukura yamanuye isuka atarebye ko murumuna we yashyizeho umutwe aramutema.
Bikimara kuba umwana yahise ahamagara ababyeyi avuga uko bigenze, ababyeyi bihutana uwatemwe kwa muganga apfira mu Bitaro bya Bushenge.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangi, Habimana Innocent yihanganishije umuryango w’uyu mwana avuga ko mu mategeko uyu mwana atakurikiranwa.
Ati “Ubutumwa bwa mbere ni ukwihanganisha umuryango w’uriya mwana. Turasaba ababyeyi ko bajya bagenzura buri kanya bakamenya ibyo abana babo bahugiyemo, bakanababuza gukoresha ibikoresho bishobora guteza impanuka.”
