Mu gitaramo cy’amateka kandi cy’imbonekarimwe cyari cyahuje abahanzi babiri bakomeye mu muziki w’u Rwanda, abafana ba Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] batashye bivuga imyato ko umuhanzi wabo ari we “watwitse” mu gihe aba Mugisha Benjamin [The Ben] batashye batanyuzwe n’uburyo yaririmbye.
Iki gitaramo “The Nu-Year Groove” cyabaga ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, gitegurwa na The Ben mu kwinjiza abakunzi b’umuziki we mu mwaka mushya.
Kuri iyi nshuro, ni igitaramo cyambukiranyije umunsi kuko cyatangiye Saa Tatu n’iminota 21 z’umugoroba wo ku wa 1 Mutarama 2026 mu gihe cyarangiye Saa Munani n’iminota 15 zo ku wa 2 Mutarama 2026.
Cyari kigabanyijemo ibyiciro bibiri birimo icya mbere cyaririmbyemo abahanzi biganjemo abakizamuka n’abagezweho mu muziki wa none, n’ikindi cy’abahanzi babiri b’umunsi ari bo The Ben na Bruce Melodie.
Imbere y’abafana buzuye BK Arena, Bruce Melodie yamaze ku rubyiniro isaha n’iminota 20 kuva Saa 23:05, aririmba indirimbo zitandukanye zanyuze abari muri iyi nzu yakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza.
The Ben yageze ku rubyiniro Saa Sita n’iminota 50, aririmba indirimbo zitandukanye, akanyuzamo agashimira abantu batandukanye aho mu bo yagarutseho harimo Bruce Melodie yari yatumiye.
Abafana basaga n’abananiwe aho hari abageze kuri BK Arena Saa Kumi z’amanywa, ntibategereje ko The Ben asoza kuririmba Saa Munani n’iminota 15 z’igicuku kuko bamwe batashye mbere yaho, ndetse bagaragaza ko batanyuzwe n’uko yabataramiye.

