Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yatangaje ko azitabira igitaramo cyiswe “The Nu-Year Groove”, giteganyijwe ku wa 1 Mutarama 2026 kizahuriramo abahanzi The Ben na Bruce Melodie, bakomeje kuvugisha benshi bitewe n’impaka ziri hagati yabo.
Iki gitaramo cyabanje gukurura impaka ndende mu bakunzi b’umuziki, aho bamwe bakibona nk’urubuga rwo guhatana hagati y’aba bahanzi bombi.
Hirya no hino, abafana babo nabo bamaze igihe bahanganye mu mvugo, buri ruhande rushimangira ko umuhanzi warwo ari we uhiga undi.
Ibi byatumye iki gitaramo gifatwa nk’igihe cyo gushyiraho akadomo kuri impaka zinakunze kugibwa mu buryo bwa ngo turwane zimaze igihe kirekire zishyamiranije mu mvugo aba bahanzi.
Mu cyumweru gishize, The Ben na Bruce Melodie bahuriye mu kiganiro n’itangazamakuru, aho buri umwe yivugiye imyato, agaragaza ko ari we wa mbere mu muziki nyarwanda nk’uko ISIMBI twari twabitangaje.
N’ubwo bombi bemeranyije ko impaka zizakemurwa n’uko bazitwara ku rubyiniro muri iki gitaramo, amagambo yabo yakomeje kongera ubushyuhe mu bakunzi babo.
Abinyujije ku rukuta rwe rwo ku rubuga rwa X, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yavuze ko azaba ahari kugira ngo yirebere n’amaso ye uko amateka azandikwa.
Yagize ati: “Aha ni ho nzaba ndi rwose! Muzaze turebe uko amateka yandikwa.”
Ibi byakiriwe neza na benshi, cyane ko uyu muyobozi azwiho gushyigikira abahanzi no kwitabira ibitaramo byabo.
Iki gitaramo kizaba kibaye ku nshuro ya kabiri, nyuma y’icyabaye ku wa 1 Mutarama 2025 uyu mwaka, aho The Ben yamurikiye album ye yise “Plenty Love”.
Abategura “The Nu-Year Groove” bavuga ko bazashyira imbaraga mu gutanga igitaramo cyujuje ubuziranenge, gikwiye gutangira umwaka mushya.
Nk’aho bitari bihagije, The Ben na Bruce Melodie bongeye kugaragara basusurana amagambo mu ijoro ryacyeye, ubwo bitabiraga ibihembo bya Isango na Muzika Awards, ubwo aba bombi behabwaga ibihembo.
Buri umwe yongeye kwemeza ko ari nimero ya mbere mu muziki nyarwanda, bituma amatsiko y’abafana yiyongera mbere y’iki gitaramo cyitezwe na benshi.
The Ben yahigitse Bruce Melodie, Kevin Kade na Kivumbi King, yegukana igihembo cy’Umuhanzi Mwiza w’Umugabo.
Mu gihe, Bruce Melodie nawe yahawe igihembo cya Album y’Umwaka abikesheje album ye yise ‘Colorful Generation’, akubise inshuro izindi zirimo n’iyitwa ‘Plenty Love’ ya The Ben.
