Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi DJ Toxxyk nyuma yo kugonga umupolisi wari mu kazi, agahita apfa.
Iyi mpanuka yabaye mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025, DJ Toxxyk ahita acika, ariko aza gufatirwa mu Karere ka Karongi.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko Dj Toxxyk yafashwe ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu kuko yabanje kubura.
Ati “Afungiye kuri station ya Polisi ya Remera. Yafashwe mu gicamunsi, kuko yabanje kubura. Yafashwe ageze i Karongi, aho yari agiye ntiturahamenya.”
Yakomeje avuga mu iperereza bakoze basanze DJ Toxxyk “yari yanyweye ibisindisha.”
