Umunyamakuru akaba n’uwashinze TV & Radio 1, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yanenze bikomeye imyitwarire y’abageni mu bukwe bw’iki gihe, avuga ko uburyo basigaye babyinamo butabahesha agaciro nk’abantu baba bagiye gutangira umuryango kandi ko bihabanye n’umuco.
Yabigarutseho mu kiganiro Rirarashe anenga imigendekere y’ubukwe bw’iyi minsi by’umwihariko uburyo abageni babyina mu gihe cyo kwinjira aho kwiyakirira (réception).
Iyo urebye ubukwe busigaye buba muri iyi minsi, ubona ko bisa n’ibyabaye ihame ko abageni n’ababaherekeje binjira muri ‘réception’ babyina indirimbo runaka mu buryo butavugwaho rumwe.
KNC yavuze ko bisigaye bisaba kwitoza indirimbo bazinjiraho babyina, ariko anenga kuba bikorwa n’abageni kandi bakabaye bataramirwa ndetse ko n’uburyo bikorwamo budakwiriye abantu bashyingiranywe.
Ati “Ibirori by’ubukwe bikomeye bigaragaza itangiriro ryo kurema umuryango byacu byarahindutse, abantu batangira kuza babyina nk’inkende. Ukabona umugeni arabyina nk’aho intozi zamwinjiye mu myenda. […]. Ukabona n’umugabo arifoye yigize nk’agakende ukibaza niba ari umugabo w’Umunyarwanda.”
KNC yagagiye kure agaragaza ko izo mbaraga zishyirwa mu mibyinire bikagera n’aho bikorwa n’abageni, kandi ari umunsi wabo bakabaye babyinirwa nta cyo zimarira urugo ruba rugiye gukurikiraho.
Ati “[Bene urwo rugo] ntirumara amezi atatu uzabibona kuko ni bwo bwa mbere kuva u Rwanda rwabaho abaregera gatanya bageze ku mubare tugezeho. […] Ni akaga ku bahungu n’akaga ku bakobwa.”
Avuga ibi mu gihe Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yerekana ko mu mwaka wa 2024/2025 haburanishijwe imanza 2.674 z’abashakanye basaba gutandukana, zivuye ku manza 2.833 mu mwaka wari wabanje.
Umwanditsi n’umushakashatsi ku mateka y’u Rwanda, Nsanzabera Jean de Dieu, yabwiye IGIHE ko imigendekere y’ubukwe bw’iyi minsi isigaye irimo ibyonnyi byinshi by’umuco.
Ati “Mu ntekerezo z’ihangabuhanga nyarwanda umugeni ni umutaramirwa, ntabwo atarama. Birakwereka ko ibyo baba barimo ari uguta umuco. Umuntu w’umugeni mu by’ukuri ntakwiye kujya hariya ngo yiyesure kuko abageni barataramirwa uriya munsi uba ari uwo kubashagara.”
“Mu muco wacu hari kugenda hazamo ibyonnyi byinshi bidakwiye, abantu bagaceceka ngo ni iterambere. Nyamara iterambere ridashingiye ku muco rituma abantu bayoberwa icyo bari cyo bakaba ibyo ntazi.”
Nsanzabera yongeyeho ko mu mitegure n’imigendekere y’ubukwe bw’iyi minsi anenga ibindi byadutse byo gutira ababyeyi b’umubiri n’ababyeyi ba batisimu bitwaje impamvu zitandukanye.
Avuga ko ibyo bidakwiye, kuko abo babyeyi bakwiye gukomeza kugira agaciro kabo no mu birori by’abana babo baba barareze kuva bakiri bato.
Nsanzabera asanga inzego bireba zikwiye gushyira ingufu mu kwigisha abato umuco nyarwanda, harimo n’imigendekere y’ubukwe, kuko uyu munsi binagoye kubanenga ku byo bakora nabi kandi nta bizima bigishwa.
