Gufana hakoreshejwe Vuvuzela byahagaritswe mu Gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc kuva tariki ya 21 Ukuboza kugeza ku ya 18 Mutarama 2026.
Ni iminsi mike ibura abakunzi b’umupira w’amaguru ku Isi yose bakaryoherwa n’irushanwa rihuza ibihugu bya Afurika byahize ibindi bikabona itike yo gukona CAN 2025.
Kimwe mu biryoshya iri rushanwa ni abafana bashyigikira amakipe yabo mu buryo budasanzwe, gusa benshi bakaba bari bahuriye ku kuvuza igikoresho cya Vuvuzela kirangurura ijwi rikagera kure.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yahagaritse iki gikoresho cyari kimaze imyaka 60 cyifashishwa n’amakipe yo muri Afurika mu gushyigikira amakipe yabo.
Iki gikoresho cyahagaritswe kugira ngo hatazagira abaganzwa n’amarangamutima bakaba bagikoresha bakirwanisha ku kibuga, cyangwa se rimwe na rimwe bakaba bagitera abakinnyi bari gukina mu gihe batishimiye imyitwarire yabo.
Ni ubwo bitazwi neza igihe iki gikoresho cyatangiye gukoreshwa, bivugwa ko Umunya-Afurika y’Epfo, Freddie Saddam Maake, wafanaga Kaizer Chief ari we wagikoresheje bwa mbere mu 1964.
Icyo gihe yakuye igitekerezo ku ikondera ryari risanzwe rikorwa mu mahembe y’inzovu, ariko we yifashisha iringi ry’igare, akora Vuvuzela y’icyuma, ariko mu 2001 uruganda rukora ibikoresho bya siporo rwa Masincedane Sport rutangira gukora iza ‘plastique’.
Izi ni zo zaje gukwira muri Afurika, noneho Afurika y’Epfo yakiriye Igikombe cy’Isi cya 2010, zimenyekana ku Isi hose kurushaho.
