Yampano yakuye imitima abamukurikira nyuma y’uko abasangije ifoto imugaragaza asuka amarira arangije avuga amagambo akomeye yuje agahinda, asoza asezera ku nshuti ze azisezeranya kuzahurira mu ijuru.
Ibi uyu muhanzi yabigarutseho abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yasangije abamukurikira amagambo yuzuyemo agahinda kenshi uyu muhanzi ahamya ko yatewe n’inshuti ye yizeye ikamutenguha.
Ati “Kubera wenda kuvukira kure y’iterambere hari igihe mpa urukundo abantu nkarwima imbwa, kandi burya imbwa ntiyakugambanira. Reka mbabwire, nta muntu n’umwe wanyumva, ariko byose byapfiriye mu gutanga umutima wanjye. Ibihe bizacaho haze ibindi kandi byiza. Mwana wanjye cyangwa muntu wanjye aheza ni mu ijuru.”
Ni amagambo yakoze ku mutima abakurikira uyu muhanzi ndetse bamwe bibaza impamvu z’aya magambo aremereye gutya. Hari n’abagiye kure bagaragaza ko uyu muhanzi yaba yarafashwe n’agahinda gakabije.
Ibi Yampano yavuze benshi babihuje n’ibihe bidasanzwe amaze iminsi acamo nyuma y’uko hagiye hanze amashusho ye ari gutera akabariro n’umukunzi we.
Nyuma y’uko aya mashusho agiye hanze, Yampano yiyambaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha atanga ikirego cyatumye aho kugeza ubu batanu bamaze gutabwa muri yombi.
Abatawe muri yombi bari gukurikiranwa mu Rukiko ndetse umwe mu baregwa yasabye ko na Yampano yakurikiranwaho gusakaza aya mashusho cyane ko ari we wayafashe ndetse akavuga ko yayabitse kuri email yari azi neza ko iriho abandi bantu.
Yampano kugeza ubu ari kubarizwa i Burayi ndetse yamaze no kumenyesha abamukurikira ko yanahinduye nimero ye ya telefone.
