Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yavuze ko abaturage baherutse kugaragara mu mashusho bigamba kunywa urumogi bazakurikiranwa bagahanwa, ndetse ahakana ibyavuzwe ko haba hari isoko ry’icyo kiyobyabwenge muri ako karere.
Mu mpera z’icyumweru gishize no mu ntangiriro z’iki ni bwo mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho agaragaza abaturage bo mu Karere ka Rusizi banywa urumogi nta cyo bikanga.
Ni abaturage bari ahitwa mu Rushakambwa mu Kagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe bahamya ko aho ari ahantu hacururizwa urumogi ruturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibyo byatangaje benshi bibaza uburyo abantu banywa urumogi bashize amanga bene ako kageni nyamara ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Amakuru avuga ko nyuma yo gukwirakwira kw’ayo mashusho, Polisi yo mu Karere ka Rusizi yakoreye umukwabu muri ako gace ndetse bivugwa ko aho hantu hamaze igihe ari indiri y’ikiyobyabwenge cy’urumogi.
Meya Sindayiheba yabwiye IGIHE ko kubona abantu bigamba kunywa urumogi biteye isoni kandi ko ubuyobozi budashobora kubihanganira.
Ati “Biteye isoni n’agahinda. Ntabwo bikwiriye kuko ukwiye kwirata ibyiza, ubutwari n’icyo wagejeje ku bandi. Ntabwo ukwiye kwirata ko uri gusenya ubuzima bwawe. Gukoresha ibiyobyabwenge ni icyaha gihanwa n’amategeko.”
“Uretse na bariya, n’abandi bose bazamenyekana bazakurikiranwa n’amategeko kandi babihanirwe. Ibihano birateganyijwe bigenwa n’amategeko ku mutu unywa, ukwizakwiza cyangwa ucuruza ibiyobyabwenge.”
Uwo muyobozi kandi yahakanye ko mu karere ayoboye nta soko ry’urumogi rihari, ashingiye ku gisobanuro cy’ahantu hakorerwa ubucuruzi.
Ati “Ntabwo ari isoko kuko isoko ari ikintu cyemewe n’amategeko kandi kigengwa na yo. Biriya bakoze ni icyaha kuko ikintu kiba isoko ari uko gikora ubucuruzi bwemewe. Niba baranywaga urumogi baranarukwirakwiza, ntabwo byemewe. Nta soko ry’urumogi riba muri Rusizi, nta n’iriba mu Rwanda. Uwabikora yabikora yihishe ariko ntabwo byakwitwa isoko.”
Ingingo ya 263 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ufata, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo, aba akoze icyaha.
Iyo ahamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.
Iyi ngingo kandi iteganya ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20.000.000 Frw ariko atarenze 30.000.000 Frw.
