Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yahakanye amakuru y’uko Itorero abereye umuyobozi ryanze gusezeranya Ishimwe Vestine.
Ibi Pasiteri Ndayizeye Isaïe yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 2 Ukuboza 2025, aho yari abajijwe niba koko yaranze gusezeranya uyu muhanzi mu gihe nyamara yakuriye mu Itorero rya ADEPR na mbere yo kwinjira mu muziki ku giti cye.
Pasiteri Ndayizeye yagize ati “Icyo ni ikinyoma, nigeze no kumva umuntu wiyita umupasiteri wabivuze njye navuga ko yambeshyeye, Vestine nta n’ubwo ndahura na we, mvuze ngo yaje mu biro byanjye naba mbeshye […] ntabwo twanga gusezeranya abantu ahubwo turabaganiriza kuko dukunda umuryango.”
Pasiteri Ndayizeye yagaragaje ko benshi mu bakwirakwije iki gihuha ari abantu n’ubusanzwe usanga bavuga ibintu bitajyanye.
Ati “Umuntu wese wavuze izo nkuru muzamurebe, murebe ko hari ikindi kintu kizima ajya avuga, nimubona umuntu wagiye ku karubanda agakora inkuru y’ikinyoma muzabanze murebe ko hari ikindi kintu kizima ajya avuga […] Ntimukajye mutinda ku bantu batajya bavuga ibintu bizima, hari igihe musanga abantu bakurikira inkuru z’ibinyoma kuko namwe mutajya mubaha inkuru z’ihumure.”
Ishimwe Vestine uririmbana n’umuvandimwe we Kamikazi Dorcas yakoze ubukwe muri Nyakanga 2025, icyakora icyo gihe byavuzwe ko ADEPR yanze kumusezeranya kugeza ubwo asezeranyijwe na Pasiteri Mugisha Jackson wo muri Spirit Revival Church.
