Kuri uyu wa mbere Perezida was Repubulika Paul Kagame yashyizeho Minisitiri mushya was Minisiteri y’ubuhinzi ndetse n’uwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga.
Ni mu itangazo ryashizwe hanze n’ibiro bya Minisiteri w’intebe mu izina rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Iri tangazo rivuga ko Dr.Telesphore Ndabamenye ari Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi mu gihe Dr. Usta Kayitesi wahoze ayobora RGB yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga.
Dr. Usta Kayitesi wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minaffet, yari asanzwe ari Umusenateri anayoboye Komisiyo ya Politike n’Imiyoborere. Yasimbuye Gen (Rtd) James Kabarebe wagizwe Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika.
Gen (Rtd) James Kabarebe yagizwe Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika, ni inararibonye kandi muri politiki y’igihugu kuko yakoze imirimo itandukanye haba mu gisirikare ndetse no muri Guverinoma muri rusange.
Dr. Muligande Charles wagizwe Umusenateri asimbuye Dr. Usta Kayitesi wagiye muri Guverinoma, ni inararibonye muri Politiki y’u Rwanda, kuko yakoze muri Guverinoma mu myanya itandukanye, ndetse ahagararira igihugu mu mahanga, mbere yuko ajya mu kiruhuko cy’izabukuru mu 2020.

