Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwasubije telefone 431 zifite agaciro ka miliyoni 94,5 Frw, zafashwe zari zibwe kuva muri Gicurasi uyu mwaka, harimo izafatanywe abacuruzi bari bazuguze n’abazibye.
Izo telefone zasubijwe ba nyirazo kuri uyu wa 1 Ukuboza 2025, ni izafashwe kuva muri Gicurasi zirimo iziciriritse n’izihenze ndetse inyinshi zafatiwe mu ntara ari ko zibiwe i Kigali mu bice birmo muri Gare ya Nyabugogo.
Mu gushakisha abazibye hafashwe abantu 23 ndetse bamaze gukorerwa dosiye zishyikirizwa Ubugenzacyaha ndetse hari n’abacuruzi 12 bafashwe baraziguze n’abazibye ariko badashobora kuberekana bemera kuzisubiza bareka gukurikiranwa.
Izo telefone zirimo izibiwe muri gare no muri bisi 127, izibwe zishikujwe ba nyirazo zigera kuri 80 ndetse n’izindi 63 zibwe hakoreshejwe ubushukanyi.
Hari izindi zibiwe ahahurira abantu benshi nko mu bukwe no mu biriyo 59, izibwe mu ngo zigera kuri 56 n’izindi zibwe n’abamotari bazishikuje abagenzi bagiye kubishyura.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yaboneyeho kwibutsa abantu ko bakwiye kugira amakenga yo kurinda ibikoresho byabo kuko abakora ubwo bujura na bo bahora barekereje.
Ati “Umubaji w’imitima ntiyayiringanije mu rusengero hashobora kubonekamo ba mutima muke mu gihe uhagurutse uri gusenga undi akaba ari mu isakoshi yawe akagutwara telefone. Biratangaje kubona nko mu bukwe bumwe ushobora kubona telefone 10 zibwe kuko haba habayeho uburangare. Uko tugenda dutanga ubutumwa twizeye ko abantu bagenda babyumva.”
Ku bagenzi batega moto bakishyura abamotari bakoresheje telefone, Dr. Murangira yavuze ko mu gihe bavuye kuri moto bagiye kwishyura bajya bashyira intera hagati yabo n’umumotari ku buryo abazibashikuza bitaborohera.
Yavuze kandi ko abakora ubwo bujura batazihanganirwa na rimwe ndetse yihanangiriza abazigura zibwe kuko byanga bikunda bazabihomberamo.
Ati “Abagura izi telefone ziba zibwe bibatera igihombo kuko nka bariya 12 barazisubije kuko baguze ibikoresho byibwe ubwo barahombye. Ni bo kandi batuma abandi baziba kuko umujura ayibye akabura aho ayigurisha babireka kuko aba azi ko bashobora kuyimufatana ayigumanye. Hari n’abazigura ngo bazikoreshe ariko iyo tuzibafatanyebadashobora kugaragaza abo baziguze, ubwo ufashwe ni we gisambo.”
Ku bacuruza telefone zakoze, RIB yagaragaje ko ibyo atari ikibazo ariko ko bakwiye kujya bazirangura bagasigarana imyorondoro ya ba nyirazo ku buryo bigaragara ko ari izabo atari izo bibye.
Dr. Murangira kandi yaboneyeho gusaba ababagana bibwe telefone kujya babihanganira kuko kuzishaka ari akazi katoroshye kuko abaziba bagira amayeri menshi ariko ko igikuru ari ukurinda neza ibikoresho byabo.
