Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yavuze ko hakiri gukorwa iperereza ngo hamenyekane niba Yampano yagize uruhare mu gusakazwa kw’amashusho ye n’umukunzi we bari mu bikorwa by’ubusambanyi.
Ibi yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa Mbere, tariki ya 1 Ukuboza 2025. Dr. Murangira yavuze ko babonye ayo mashusho bagira ngo hari ikindi kibazo yaba afite cyatumye yifata amashusho nk’ayo, kuko ibintu nk’ibyo bidakorwa mu Rwanda kandi biteye isoni.
Yagize ati: “Ni ibintu biteye isoni! No kubisobanura biragoye. Twabonye ayo mashusho dutekereza ko hari ikintu gisa n’ikimukoresha.” Yakomeje asobanura ko bibabaje kubona umuntu yifata amashusho arimo ibintu nk’ibyo, akayafata igihe kirekire gutyo, nubwo yivugiye ko yabikoze abyumvikanyeho n’uwo bari kumwe.
Kugeza ubu, abantu batanu bamaze gufungwa bakurikiranyweho gusakaza ayo mashusho. Hari abibazaga impamvu Yampano we atafunzwe, ariko Dr. Murangira yasubije ko RIB ikurikiza uko itegeko ryanditse, atari uko abantu batekereza.
Yasobanuye ko ingingo ya 34 y’itegeko rijyanye n’ibyaha biterwa n’ikoranabuhanga ivuga ko igihano gihabwa umuntu usakaza amashusho y’igitsina, ariko ntivuga ko kwifata ubwe amashusho bihanirwa.
Yongeraho ko niba iperereza rizerekana ko Yampano cyangwa uwo bari kumwe bagize uruhare mu gutuma ayo mashusho ajya hanze, bazakurikiranwa n’amategeko. Ariko kuri ubu baracyakurikirana abayasakaje, kuko ari byo itegeko rivuga.
Yampano ubwe yatanze ikirego ku itariki ya 9 Ugushyingo 2025. Kuri ubu, abakekwa bari muri gereza kandi muri iki cyumweru bazagezwa imbere y’urukiko.
