Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko amashusho yakwirakwijwe hanze y’umuhanzi Yampano n’umugore we batera akabariro ari amahano, ndetse ngo hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane niba hari uruhare yaba yaragize mu ikwirakwizwa ryayo.
Mu bakurikiranyweho ibyaha byo gukwirakwiza amashusho ya Yampano harimo Cyprien Uzabakiriho wamenyekanye nka Djihad na Kwizera Nestor ukunda kwiyita Pappy Nesta batawe muri yombi bahita banaregerwa urukiko.
RIB yavuze ko mu bihe byashize Djihad yari asanzwe akekwaho ibindi byaha bitandukanye harimo ibyo dosiye zoherejwe mu bushinjacyaha n’ibigikorwaho iperereza.
