
Umuhungu wa Perezida Paul Kagame akanaba bucura bwe, Sous-Lieutenant Brian Kagame, yagaragaye mu mwambaro w’ibirori uranga abasirikare bo ku rwego rw’aba Ofisiye mu ngabo z’u Rwanda nyuma yo kuzinjiramo.
Ifoto y’uyu musore yambaye uriya mwambaro imaze umunsi umwe ihererekanwa ku mbuga nkoranyambaga.
Ni ifoto bigaragara ko yafashwe ubwo Sous-Lieutenant Kagame yari yitabiriye ubukwe bw’umwe muri ba Ofisiye bagenzi be.
Muri iyi foto agaragara yambaye umwambaro w’ibirori uranga abasirikare bo ku rwego rwa ba Ofisiye (costume) afashe ururabo n’inkoni; ibisobanura ko yari yambariye umwe muri ba Ofisiye bari barongoye.
Mu Ukuboza umwaka ushize ni bwo Brian Kagame yarangije amasomo ya gisirikare yo ku rwego rwa Officer Cadet mu ishuri rikuru rya gisirikare rikomeye ryo mu Bwongereza rya Royal Military Academy Sandhurst; mbere yo kurahirira kwinjira mu ngabo z’u Rwanda.
Ni amasomo uyu musore yasoje agera ikirenge mu cya mukuru we, Captain Ian Kigenza Kagame warangirije muri ririya shuri muri 2022.
Captain Kagame kuri ubu ni umwe mu basirikare b’indobanure babarizwa mu mutwe wa Republican Guard ushinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu n’abandi bayobozi bakuru cyo kimwe n’uwa Counter Terrorism Unit (CTU) ushinzwe kurwanya iterabwoba.