
Radiyo Rwanda biciye mu banyamakuru bayo bakora ikiganiro ‘Urubuga rw’Imikino’ bwa mbere yemeje ko umunyamakuru Rugaju Reagan uri mu bagikoraga afunzwe n’ubutabera bwa gisirikare akekwaho amakosa afitanye isano n’amafaranga ya APR FC yanyerejwe mu mwaka ushize w’imikino.
Rugaju watawe muri yombi ku wa Kane w’icyumweru gishize, ari mu bantu bafunzwe bakekwaho kuba bafite aho bahuriye n’amafaranga abantu batandukanye batakajweho mu buryo budakwiye ubwo muri Nzeri umwaka ushize APR FC yajyaga gukina na Pyramids FC yo mu Misiri, mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions league.
Umunyamakuru Nkurunziza Emmanuel ‘Ruvuyanga’ mu kiganiro Urubuga rw’Imikino cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Kanama, yemeje koko ko Rugaju afunzwe, avuga ko gukomeza gufungwa kwe cyangwa kuba yarekurwa bizashingira ku mwanzuro uzafatwa n’ubutabera bwa gisirikare.
Yagize ati: “Rugaju aracyakekwaho, akaba rero arimo kugenda abibazwa n’izo nzego za gisirikare, icyo navuga kuri iyi ngingo ni ugutegereza ubutabera bwa gisirikare icyo buzafata nk’umwanzuro. Icyaha nikimuhama azahanwa, icyaha nikitamuhama azagirwa umwere. Ibyo nta bubasha tubifiteho, tuzategereza ubutabera bwa gisirikare.”
Usibye Rugaju Reagan, umunyamakuru Kwizigira Jean Claude usanzwe ayobora ikiganiro ‘Urubuga rw’Imikino’ ngo na we azamara igihe atacyumvikanamo, nyuma yo gukora impanuka yasize avunitse akagombambari.
Ni mu gihe Lorenzo Musangampfura Christian uri mu bagikoraga we yamaze gusezera akerekeza kuri SK FM yatangiye kumvikanaho kuri uyu wa Mbere.