
Ikigo cy’Igihugu cy’ubutaka Rwanda Land Authority cyamaze gushyira hanze uko ubutaka mu Rwanda butunzwe n’ibyiciro bitandukanye aho abagore bafite umubare munini w’abafite ubutaka kurusha abagabo.
Ni amakuru yatangajwe n’iki kigo ku mbuga nkoranyambaga zacyo zitandukanye aho kigaragaza ko abagore bagera kuri miliyoni ebyiri na magana abiri na mirongo ine nicyenda (2,249,049) bangana na 18.88% batunze ubutaka ni mu gihe Abagabo ari miliyoni imwe na magana atatu mirongo icyenda na batatu n’ijana na cumi n’umwe (1,393,111) bangana na 11.7% ari bo bagabo batunze ubutaka mu Rwanda.
Muri iki cyegeranyo kandi kigaragaza ko 48.98% ari ubutaka bwanditswe ku bagore n’abagabo, ni mu gihe 19.88% ari ubutaka bwanditswe ku bigo bitandukanye, amadini ndetse na Leta.
Iki kigo kandi kigaragarza ko ubutaka bwose bwanditse mu gihugu cyose ari 11,909,306.