
Mwitende Abdoulkarim wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Burikantu yatawe muri yombi akurikiranyweho gufungirana umuntu bitemewe n’amategeko.
Ku wa 20 Nyakanga 2025 ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Burikantu akurikiranyweho gufungirana abakobwa bari bagiye kumureba iwe mu rugo kugira ngo abafashe kujya bakora ibiganiro bitambuka ku mbuga nkoranyambaga.
Amakuru yamenyekanye ni uko uyu musore yasabye umwe muri abo bakobwa ko yamusanga mu cyumba bakaganira uko yazamufasha, uwo mukobwa arabyanga.
Burikantu yahise arakara afata icyemezo cyo kubafungirana mu nzu abasaba ko kugira ngo basohoke babanza kumwishyura amafaranga yari yabatanzeho yaba itike na fanta yari yabaguriye.
Bitewe n’uko batari bafite ayo yabasabaga bamuhaye ayo bafite undi arayanga ndetse arigendera, abandi babonye ko bafungiranywe biyambaza Polisi irabafungurira ndetse Burikantu ahita atabwa muri yombi.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yahamirije IGIHE ko iki cyaha cyabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Murama mu Mudugudu wa Binunga aho Burikantu atuye.
Ni mu gihe uwatawe muri yombi we afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kinyinya mu gihe dosiye ye yatangiye gukorwaho kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’amategeko.
Iki cyaha Burikantu akurikiranyweho gihanwa n’ingingo ya 151 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Uwahamijwe n’Urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.
Mu butumwa bwe, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwibutsa Abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ushaka gufatirana umuntu mu ntege nke kugirango agire ibyo amutegeka cyangwa amuryoza.
Yongeyeho ati “RIB iributsa abantu kwirinda icyaha nk’iki kuko ari ibikorwa bihanwa n’amategeko kandi ubikoze wese azafatwa agashyikirizwa ubutabera.”