
Umukobwa w’imyaka 23 wari utuye mu Karere ka Nyagatare yasanzwe mu nzu yapfuye, bibera benshi amayobera kuko bari biriwe bamubona ari muzima.
Urupfu rw’uyu mukobwa rwamenyekanye Saa Cyenda z’amanywa ku Cyumweru tariki ya 20 Nyakanga 2025. Yari atuye mu Mudugudu wa Kagarama mu Kagari ka Tabagwe mu Murenge wa Tabagwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagwe, Gatungi Sam, yabwiye IGIHE ko uyu mukobwa yasanzwe mu nzu yapfuye, inzego z’umutekano zihita zitangiza iperereza.
Ati “Umukobwa w’imyaka 23 icyamwishe ntabwo turakimenya, RIB n’izindi nzego z’umutekano ziri mu iperereza. Umukobwa yasanzwe mu cyumba cye yapfuye, yaba ababyeyi nta kintu babiziho kuko babibabwiye badahari, yaba abaturanyi nta kintu babiziho.’’
Yakomeje agira ati “Ubu turacyakurikirana ngo tumenye icyamwishe, ntabwo tuzi ngo yishwe n’abantu cyangwa se ni indwara yamwishe, twese turacyategereje ibiri buve mu iperereza riri gukorwa n’inzego z’umutekano. Gusa yari umukobwa wavukanye ubumuga ariko ababyeyi n’abaturanyi batubwiye ko ejo mu gitondo yari muzima.’’
Kuri ubu umurambo w’uyu mukobwa wajyanywe ku bitaro bya Nyagatare ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.