
Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nyakanga yahaye imirimo mishya Gatabazi Jean Marie Vianney wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Gatabazi JMV wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yagizwe ugize inama y’abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abahoze ari Abasirikare.
Mbere y’aho yari yarabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru ndetse n’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Abandi bahawe inshingano zimwe na Gatabazi barimo Nyirarugero Dancille wabaye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru na Jacqueline Muhongayire.
Ni mu gihe Valerie Nyirahabineza yagizwe Perezida w’iriya komisiyo yari asanzwe anabereye umuyobozi.
Inama y’Abaminisitiri kandi yatanze Amb. Vincent Karega wari usanzwe ahagarariye u Rwanda mu karere k’ibiyaga bigari ku mwanya wa Ambasaderi w’u Rwanda muri Algérie, mu gihe Innocent Muhizi wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA) yatanzwe ku mwanya wa Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore.
Hashyizweho kandi abanyamabanga bahoraho muri Minisiteri zitandukanye, barimo Dr. Muhammed Semakula wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Gisèle Umuhumuza wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo na Fidèle Bingwa wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije.
Hari kandi Arstarque Ngoga wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, Alphonsine Mirembe wagizwe Umunyamabanga Uhoraho w’umutwe w’abadepite na Candy Basomingera wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.