
Perezida Paul Kagame yasubije mu buzima busanzwe abantu umunani, asezerera babiri ndetse anirukana Assistant Commissioner George Ruterana n’abandi 218, babarizwaga mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS.
Ni ibikubiye mu itangazo rya RCS ryashyizwe hanze rigaragaza abo muri uru rwego bazamuwe mu ntera, abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, abasezerewe ndetse n’abirukanwe.
Itangazo rya RCS rigaragaza ko harimo batatu bazamuwe mu ntera bavanwa ku ipeti rya ‘Chief Superintendent’ bajya ku rya ‘Assistant Commissioner’. Aba barimo Moses NTAWIHEBA, John DUSA na Michael KAMUGISHA.
Hari kandi bane bari ‘Senior Superintendent’ bazamuwe ku ipeti rya ‘Chief Superintendent. Aba barimo Beatrice UWAMAHORO, Olive MUKANTABANA, Jean Pierre Olivier BAZAMBANZA na Emmanuel Hillary SENGABO.
Itangazo rivuga ko hari n’abandi 11 bari ba ‘Superintendent’ bazamuwe ku ipeti rya ‘Senior Superintendent’.
Ba Ofisiye bato batatu bari ku ipeti rya ‘Chief Inspector’ bahawe ipeti rya ‘Superintendent’, mu yigihe abandi 10 bari ‘Assistant inspector’ bahawe ipeti rya ‘Inspector’.
Abasuzofisiye n’Abawada bazamuwe aho: 62 bari ba ‘Sergeant’ bahawe ipeti rya ‘Senior Sergeant’, 20 bari ba ‘Corporal’ bahawe ipeti rya ‘Sergeant’, mu gihe abandi 77 bari ba ‘Warder’ bahawe ipeti rya ‘Corporal’.
Perezida Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru bane barimo: Commissioner Jean Bosco Kabanda, Assistant Commissioner Camille Gatete, Assistant Commissioner Salim Munana Mugisha na Assistant Commissioner Emmanuel Nshoza Rutayisire.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kandi yashyize mu buzima busanzwe umunani, asezerera babiri.
Hari abakozi ba RCS kandi birukanwe barimo Assistant Commissioner George Ruterana n’abandi 218.