
Urukiko Rukuru rwa Kigali kuri uyu wa Gatanu rwatesheje agaciro ubujurire bwa Denis Kazungu wari warusabye kumugabanyiriza cyo gufungwa burundu yahawe.
Yahawe kiriya gihano kiruta ibindi mu Rwanda nyuma yo guhamywa ibyaha 10 bifitanye isano no kwica abantu 13.
Ku wa 12 Kamena ubwo yaburanaga urubanza rwe mu bujurire, yongeye kwemera ibyaha byose aregwa ariko ahakana kwica umusore witwa Kimenyi Yves bari bariganye.
Ubushinjacyaha bwavuze ko uwo Kimenyi atari mu bo bwaregeye kandi nta bimenyetso ku rupfu rwe ariko ko nibigaragara hazabaho gutanga ikirego nyuma.
Kazungu yongeye kubwira urukiko ko ari we wireze, agafasha urukiko kubona amakuru ku byo yakoze akaba ari byo ashingiyeho asaba kugabanyirizwa ibihano.
Ati: “Ni cyo nashingiyeho nsaba ko nagabanyirizwa ibihano, ndifuza gusubira muri sosiyete nyarwanda kugira ngo mbashe gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu cyacu.”
Uyu mugabo kandi yongeye kugaragaza ko ibyo yakoze ari ububwa, ati: “Ntabwo ibyo nakoze ari ubugabo ni ububwa, aho imbwa yatambuka sinahatambuka, ndongera gusaba imbabazi umukuru w’igihugu, ndasaba imbabazi guverinoma yose, kuba narakoze ibintu by’umwanda, ndasaba imbabazi ninginga, ababyeyi, abana ku byo nakoze, usaba imbabazi aringinga. Uhana umwana ntakoresha ikibando akoresha umunyafu.”
Me Murangwa Faustin wunganira mu mategeko Kazungu Denis yasabye urukiko kugabanyiriza ibihano umukiriya we, kuko ubwo yaburanaga mu mizi yemeye ibyo yaregwaga byose akanabisabira imbabazi, ndetse no kuba ari ubwa mbere yari akurikiranywe.
Ubushinjacyaha ku ruhande rwabwo bwavuze ko Kazungu adakwiye kugabanyirizwa ibihano bitewe n’ibyaha yakoze, uko yabikoze, uburemere bwabyo, ingaruka n’impamvu zatumye abikora.
Urukiko Rukuru mu mwanzuro rwasomye kuri uyu wa Gatanu, rwavuze ko ubujurire bwa Kazungu nta shingiro bufite; rutegeka ko igihano yahawe kigumaho.
Kazungu yahamijwe ibyaha birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubozo, guhisha umurambo no kuwucamo ibice, itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko, kwinjira muri mudasobwa cyangwa mu rusobe bwa mudasobwa ku wa 8 Werurwe 2024 akatirwa gufungwa burundu n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw.
Yategetswe kandi gutanga indishyi z’akababaro za miliyoni 30 Frw.