
Abanyapolitiki bakomeye na bamwe mu basirikare bakuru bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biravugwa ko bamaze iminsi mu biganiro n’ubuyobozi bw’ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23 ngo babe baryerekezamo.
Byatangajwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Congo, muri raporo zasohoye muri Gicurasi uyu mwaka mbere yo kuyishyikiriza akanama gashinzwe umutekano muri Loni.
Ziriya mpuguke zasohoye iriya raporo, nyuma y’iperereza zari zimaze igihe zikora kugeza muri Mata uyu mwaka.
Mu bo ziriya mpuguke zavuze ko bamaze igihe mu biganiro na Corneille Nangaa usanzwe ari umuhuzabikorwa wa AFC ngo babe bakwerekeza muri ririya huriro, barimo Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa RDC, umunyapolitiki Moïse Katumbi Chapwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC ndetse na Gen. John Numbi wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya RDC ndetse n’Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu.
Raporo iragira iti: “Umubare wa AFC/M23 wo guhuriza hamwe imitwe yitwaje intwaro n’abanyapolitiki warakoze. Mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, imitwe myinshi yitwaje intwaro myinshi irimo n’iyahoze ari Wazalendo yayobotse M23, nyuma yo gukomeza kwigira imbere [ku rugamba].”
Ikomeza igira iti: “Mu gihe ibihangange muri politiki no mu gisirikare birimo Joseph Kabila, Moïse Katumbi na John Numbi bitarajya muri AFC/M23 ku mugaragaro, bamaze igihe bavugana bihoraho na Nangaa.”
Amakuru avuga ko ibiganiro bitegurira bariya bagabo kwiyunga kuri M23 byagiye bibera i Kampala muri Uganda ndetse n’i Kigali; nk’uko raporo ikomeza ibivuga.
Nka Kabila aravugwa muri AFC/M23, mu gihe amaze ukwezi kurenga mu mujyi wa Goma ugenzurwa na ririya huriro, ndetse yagiye ahura kenshi n’abayobozi bayo.
Umujyanama Mukuru wa Joseph Kabila, Kikaya Bin Kalubi, aheruka kwemeza ko uyu mugabo wayoboye RDC imyaka 18 na M23 bahuriye mu mugambi wo gushyira iherezo ku butegetsi bw’igitugu bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi.
Katumbi ku rundi ruhande yakunze gushinja ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi “gucecekesha abatavuga rumwe na bwo, gukandamiza abanyamakuru na Opozisiyo ndetse no guta muri yombi abantu mu buryo butemewe n’amategeko” bwitwaje intambara burwanamo na M23; ibyo aheruka gushimangira ubwo yakomozaga ku masezerano y’amahoro RDC iheruka gusinyana n’u Rwanda.