
Rayon Sports yaguze Musore Michel Prince wakiniraga Vital’O FC y’i Burundi, ayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri.
Uyu myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso yageze mu Rwanda ku wa Gatatu, aho ku wa Gatandatu aribwo yakoze ikizamini cy’ubuzima mbere yo gushyira umukono ku musazereano.
Musore ni umwe mu bakinnyi beza aho asanzwe ahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Burundi ndetse uretse Vital’O FC yanyuze no muri Flambeau du Centre FC.
Uyu mukinnyi w’imyaka 27 yerekeje muri Gikundiro nk’umusimbura wa Bugingo Hakim utazakomezanya n’iyi kipe nyuma yo gusoza amasezerano.
Musore kandi yabimburiye abandi bakinnyi bivugwa ko iyi kipe yamaze kurangizanya nabo nka Mosengwo Tansele ndetse n’abo yifuza nka Bigirimana Abedi usoje amasezerano muri Police FC, Joseph Sackey wa Muhazi United, Ssebwato Nicholas na Uwumukiza Obed ba Mukura VS.