
Karasira Aimable wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’umuraperi wamamaye ku izina rya Professor Nigga, yongeye kugaragara mu rukiko akora ikimenyetso cy’itsinda rya Tuff Gangs.
Ibi byabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Kamena 2025, ubwo yitabaga Urukiko Rurukuru, Urugereko Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, rukorera mu Karere ka Nyanza.
Karasira ukurikiranyweho ibyaha birimo gupfobya no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi, akekwaho kubicisha ku rubuga rwe rwa YouTube mu biganiro bitandukanye. Mbere y’uko iburanisha ritangira, ubwo yari ari kuganira n’abamwunganira mu mategeko, yabonye abanyamakuru maze afata ifoto akora ikimenyetso kizwi cyane n’abakurikiranye injyana ya Hip Hop mu Rwanda, ari na ko basanzwe bagaragaza ubufatanye n’ubumwe mu itsinda rya Tuff Gangs.
Iki kimenyetso kiranga ingombajwi ya “T”, gikozwe n’ukuboko kw’indyo gutambitse, mu gihe ukuboko kw’imoso gufunze igipfunsi gukora umurongo umanutse.
Karasira yamenyekanye cyane mu muziki mbere y’uko yinjira mu bikorwa bivugwamo politiki, aho yagiye agaragaza ibitekerezo bitandukanye bikomeje gukurikiranywaho n’ubutabera.