
Amakuru ava i Vaticano avuga ko Papa Fransisko yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ku myaka 88.
Kardinali Kevin Ferrell ushinzwe ibiro bya Vaticano yatangaje ati: “kw’isaa moya n’iminota 35 [7:35] muri iki gitondo, Musenyeri wa Roma, Francis, yasubiye mu nzu kwa Data. Ubuzima bwe bwose yari yabuhebeye gukorera Imana na Kiliziya ye”.
Yatwigishije kubaho dukurikiza indangagaciro z’Ivanjili mu budahemuka, n’umutima w’urukundo rusangijwe bose, cyane cyane aboro kurusha abandi na ba ntahonikora.
“Tuzirikanye dushimitse cyane akarorero ke nk’umwigishwa w’ukuri w’Umwami Yezu, turashize umutima wa Papa Fransisiko mu rukundo rw’imbabazi rudashira rw’Imana Imwe kandi Ntagatifu”.
Papa Francis yitabye Imana nyuma y’igihe arwaye indwara zo mu buhumekero.